Share

Za mpunzi zavuye Libya ziragiye! Norvège yemeye gutwara 450

Minisitiri w’Ubutabera akaba anashinzwe abinjira n’abasohoka muri Norvège, Jøran Kallmyr aratangaza ko igihugu cye kigiye kwakira impunzi 600 ziri mu Rwanda. Norvège yemeye gutwara 600 barimo 450 bavuye muri Libya na 150 bo mu mpunzi z’Abanye-congo bari mu nkambi ya Gicumbi ndetse n’ Abarundi. Minisitiri Kallmyr yabitangaje ubwo yasuraga inkambi y’agateganyo ya Gashora, icumbikiye impunzi n’abimukira 299 bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye.

Leave a Comment