Share

Miss Umutoniwase Anastasie yerekeje muri Philippines guhatana aho yakererewe iminsi 5

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo uyu mukobwa yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza muri Philippines aho agiye guhatanira ikamba. uyu mukobwa ubwo yahagurukaga yatubwiye ko icyamutindije we atakizi cyane ko we ibyo yasabwaga yari abyujuje bityo ngo icyamutindije twabibaza abagombaga kumwohereza.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com mbere yuko agenda Umutoniwase Anastasie yadutangarije ko atewe isheka no kujya guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa, atwizeza ko byanze bikunze agomba guhagararira neza u Rwanda kand yumva yizeye gutahukana intsinzi nubwo bwose yakererewe iminsi igera kuri itanu y’irushanwa.
Uyu mukobwa bitegerejwe ko amara amasaha agera kuri 15 mu nzira mbere yuko agera muri Philippines ahari kubera iri rushanwa bivuze ko agiye guhomba amarushanwa abiri ari muyakomeye abera muri iri rushanwa. aha akaba yahombye irushanwa ryo kumurika umwambaro uranga igihugu cyawe ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukwakira 2018. ndetse kuri ubu akaba aribunahombe irushanwa ry’abakobwa baberwa n’amafoto bambaye amakanzu maremare riri bube kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018.
Uyu akazagera muri Philippines atangirana n’ijonjora ry’ibanze riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018 aho baba bareba uburanga bwo mu maso. aha akaba ariho agomba gushakira amanota. ku cyakerereje uyu mukobwa Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) wateguye amarushanwa yatorewemo uyu uhagarariye u Rwanda icyakora ntiyemera kuvugana n’umunyamakuru cyane ko atashakaga kuvugana n’itangazamakuru.

Leave a Comment