Share

Abo Umusatsi wereyeho bihangane bazaba biyogoshesha

Muri iyi minsi Abanyarwanda bakanguriwe kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda kwandura icyoreza cya Coronavirus, hari bamwe bifuza ko za Salon de Coiffure zakongerwa muri serivise zemerewe gukorwa kugira ngo abantu biyogosheshe.
Minisitiri Shyaka, yababwiye ko bidashoboka kuko bitoroshye kwizera ubuziranenge ndetse n’ubuzima bw’abogosha uko bumeze, asaba abo bifuza kwiyogoshesha kwihangana bagategereza ibyumweru bibiri bishobora kongerwa byashyizweho byo guhagarika izo serivise zose mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Camera & Editing: Roger Ruti

Leave a Comment