Share

Abayobozi bashya muri Guverinoma n’igisirikare barahiriye imirimo mishya

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri batanu n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda. Abarahiye kuba abaminisitiri barimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo. Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda; Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,Gen Fred Ibingira; Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, Gen Maj Innocent Kabandana n’Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF, Lieutenant General Jacques Musemakweli.

Camera & Editing: Richard Kwizera

Leave a Comment